MINALOC yibukije abaturage kwandukuza abapfuye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ku munsi u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga waharuwe irangamimerere wizihirijwe mu karere ka Gakenke, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abaturage kuzirikana serivisi yo kwandukuza mu irangamimerere abapfuye.

Kwandukuza abapfuye ni imwe muri serivisi zititabirwa cyane mu z’irangamimerere.

Minisitiri Musabyimana yabwiye abaturage ba Gakenke ko kubaruza umwana uvutse mu irangamimerere no kwandukuza uwapfuye ari ibikorwa by’ingenzi mu igenamihambi ry’igihugu ndetse no mu kigerwaho na serivisi nziza zitangwa n’inzego za Leta.

- Advertisement -

Minisitiri Musabyimana yavuze ko serivisi zihabwa abaturage zigendera ku mibare nyirizina y’abazigenerwa kandi iyi mibare nta handi yaturuka uretse mu irangamimerere.

Ubu bukangurambaga buranajyana na Gahunda yiswe byikorere ku bufatanye n’urubuga Irembo.

Aka karere ka Gakenke kaje imbere mu kwitabira serivisi z’irangamimerere mu mwaka wa 2023/2024 ku gipimo cya 99%, gakurikiwe n’akarere ka Nyarugenge kitabiriye iyi gahunda ku gipimo cya 98.9%.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:08 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 56 %
Pressure 1008 mb
Wind 19 mph
Wind Gust Wind Gust: 30 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe