Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 6 bakekwaho ibikorwa by’ubwambuzi bukorewe abacuruzi.
Aba beretse itangazamakuru bakekwaho ubwambuzi bushukana bw’ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 20 Frw. Bigizwe n’imifuka 100 y’umuceri, amajerejani y’amavuta 20, ibyuma byo kubakisha (tube) 300, amabati 300 n’amakesi y’inzoga 120 n’ibindi. Byose bivugwa ko byibiwe mu imurikagurisha ryaberaga I Gikondo mu byumweru bishize.
Umuvugizi wa RIB yagiriye inama abacuruzi yo kutizera abantu bose ngo nuko bambaye neza bityo bakagira amakenga, ubushishozi no kwirinda uburangare. Ati “ Ibi byaha byakwirindwa kuko nta bwenge bundi bafite usibye ubucakura gusa.”
Abafashwe barimo 2 bavukana bakurikiranyweho ibyaha 6, muri byo igito gihanishwa igifungo cy’umwaka, ikinini kigahanishwa imyaka 10.
Abenshi muri aba ngo bakoreye ibyaha mu karere ka Bugesera. Aho bagiye bambura abacuruzi batandukanye biyita abaranguzi abandi biyita abafatanyabikorwa mu bucuruzi.
Barimo kandi abasanzwe barakurikiranweho ibindi byaha.