Abayobozi b’amakipe bokeje igitutu FERWAFA ngo yemere abanyamahanga 8

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abayobozi b’amakipe akina shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda bibumbiye mu cyitwa Rwanda Premier League bandikiye ishyirahwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ibaruwa yibutsa ko bagomba guhabwa igisubizo ku mubare w’abanyamahanga bemerewe gukinisha muri shampiyona.

Iyi baruwa ndende yashyizweho umukono na Mudaheranwa Youssuf uyobora Rwanda Premier League igaragaza ko icyifuzo cy’abayobora amakipe mu Rwanda ari uko umubare w’abanyamahanga bakinishwa muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wakongerwa.

Ni icyifuzo abayobozi b’amakipe bagaragaza ko batanze mu bihe bitandukanye, haba nama yo kuwa 25 Gicurasi, iyo kuwa 10 Kanama 2024 ndetse n’iyo kuwa 26 Gicurasi 2024.

- Advertisement -

Muri iyi Baruwa abayobozi b’amakipe bagaragaza ko bakeneye kumenya umubare w’abanyamahanga bemerewe kuzakinisha shampiyona ndetse bikamenyekana mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rufungwa kuwa 30 Kanama 2024.

Aba bayobozi b’amakipe Kandi bagaragaje ko amakipe amwe n’amwe Yaba agiye mu gihombo kuko ngo yamaze kugura abakinnyi b’abanyamahanga benshi yizeye ko ubusabe bwayo buzumvwa.

Iyi baruwa yakiriwe n’ubunyamabanga bwa FERWAFA umunsi umwe mbere y’uko umunsi wo gusoza kugura abakinnyi ugera. Ibyumvikana nko gutebutsa icyo cyemezo gihindura umubare w’abanyamahanga bemerewe muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Amategeko asanzwe ateganya abanyahanga 6 ku rupapuro rw’umukino ruba ruriho abakinnyi 18 bifashishwa mu mukino runaka. Aba bashobora kugira mu kibuga icyarimwe cyangwa se bakabamo ababanza mu kibuga n’abasimbura.

Uyu mubare wa 6 niwo abayobora amakipe basaba ko wakwiyongera ukagera ku banyamahanga nibura 8. Ibyo aba baperezida b’amakipe basanga ngo byakongera ihatana mu kibuga ndetse bikanongera umubare w’abaganga ku kibuga.

Umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bemewe ku mukino muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wageze kuri 6 uvuye kuri 3.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:31 am, Dec 23, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 78 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe