RDF na UPDF bafashe ingamba ku byaha byambukiranya imipaka

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

I Mbarara muri Uganda uyu munsi kuwa 31 Kanama habereye inama yahuje ingabo za Uganda zigize Diviziyo ya 2 ndetse n’iz’u Rwanda zigize Diviziyo ya 2 n’iya 5. Hagamijwe gufatira ingamba ibyaha byambukiranya imipaka ku mpande zombi.

Intumwa zo mu ngabo z’u Rwanda muri iyi nama zari ziyobowe na Maj Gen Vincent Nyakarundi umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka. Ku ruhande rwa Uganda Intumwa zari ziyobowe na Maj Gen James Birungi ukuriye ubutasi bwa Gisirikare mu ngabo za Uganda UPDF.

Ibiganiro byibanze ku bikorwa binyuranije n’amategeko bikorerwa ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Ibi birimo ubucuruzi bwa magendu ndetse n’ibihungabanya umutekano.

- Advertisement -

Lt Gen Kayanja Muhanga umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda wari umushyitsi mukuru muri iyi nama yagaragaje ko amateka y’ibisirikare by’u Rwanda na Uganda agaragaza ko bifite henshi byagiye bihurira. Ndetse yashimangiye ko umurongo wo gushyira imbere umutekano uhuriweho n’abagaba b’ikirenga b’u Rwanda na Uganda Paul Kagame ndetse na Yoweli Kaguta Museveni. Yagaragaje ko hateganijwe inama nyinshi nyuma y’iyi zizahuza abakuriye ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda Kandi zose zigamije ubufatanye mu guhangana n’icyahungabanya umutekano.

Iyi nama ikurikiye indi nkayo yabereye mu karere ka Nyagatare mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:59 am, Dec 23, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 83 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe