“Umuntu 1 muri 5 batuye Afurika arashonje” Dr Ngirente yatanze umukoro

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Afungura ku mugaragaro inama mpuzamahanga yiga ku biribwa muri Afurika izwi nka Africa Food Summit iri kubera i Kigali mu Rwanda, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko hakiri umukoro ukomeye wo gushakira abaturage ba Afurika ibiryo kuko abaturage bashonje muri Afurika ubu babarirwa muri 20%.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yagaragaje ko abana bo muri Afurika barenga 32% bari munsi y’imyaka itanu bugarijwe n’ibibazo by’igwingira mu gihe ku rwego rw’Isi, abana bagwingiye ari 22%.

Ati “Icyongeye kuri ibyo, abaturage bacu barenga 20% bafite ibibazo byo kubura ibiribwa. Ibi bisobanuye ko abaturage batanu ba Afurika batabasha kubona ibiribwa bihagije kugira ngo bagire ubuzima bwiza.”

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yibukije ko kubona ibyo kurya ari uburenganzira bwa buri muturage nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga.

Yashimangiye ko buri gihugu cya Afurika gikwiye gushyira mu bikorwa ibyo cyiyemeje binyuze mu masezerano ya Malabo, akubiyemo politiki zitandukanye zo guteza imbere ubuhinzi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yashimangiye ko Umugabane wa Afurika ukeneye ubuhinzi burambye, bufite icyerekezo kandi butanga ibisubizo haba ku kwihaza mu biribwa, kurwanya igwingira mu bana no kuzamura ubukungu rusange bw’uyu mugane.

Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA), Dr Agnes Kalibata yagaragaje ko hakwiye gushyirwaho imikorere yorohereza abahinzi kandi bitashoboka hatabayeho ubufatanye bwa Leta n’abikorera.

Ati “Gushyiraho ubwo buryo bw’imikoranire hagati y’inzego za leta n’abikorera, byafasha mu kugera kuri uwo musaruro twifuza.”

Iyi nama ihurije hamwe abarenga 5000 bo mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo, abahinzi, abashakashatsi, abahagarariye Leta z’ibihugu ndetse n’abashoramari mu buhinzi n’ubworozi

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:30 am, Dec 23, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 78 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe