Abashinjacyaha n’abacamanza 22 bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) bashoje amahugurwa yari agamije kuwongerera ubumenyi ku ikoreshwa ry’ibimenyetso bya gihanga mu kazi kabo.
Aya mahugurwa yatanzwe ku bufatanye na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya Gihanga yakorewe I Kigali. Abayitabiriye bize ibijyanye n’uburyo bakegeranya ibimenyetso bito bito by’ahakorewe ibyaha, uko babisesengura ndetse no kubibyaza amakuru aganisha ku butabera bwuzuye mu nshingano zabo.
Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro aya mahugurwa Col Pacifique KABANDA yasabye abahawe aya mahugurwa kuyabyaza umusaruro mu gukurikirana ibyaha haba imbere mu gihugu ndetse no ku bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.
Ibimenyetso bya gihanga bikunze gukenerwa cyane mu kugenza no gushinga ibyaha byiganjemo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.