Mu imurikagurisha riteganijwe mu mwaka utaha wa 2025 bitegerejwe ko ibihugu bya Afurika bizasinyana amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi afite agaciro karo hajuru ya Miliyari 44 z’amadorali ya Amerika.
Ni amasezerano azaba agamije gukuraho zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu ishyirwamubikorwa ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika.
Iri murikagurisha rizabera muri Algeria taliki 4-09 Nzeri umwaka utaha wa 2025 rizitabirwa n’abacuruzi barenga 2000 baturutse ku mugabane wa Afurika.
Imibare itangwa na AfreximBank igaragaza ko imurikagurisha ryabaye inshuro 3 mu myaka ishize yabashije gusiga ubucuruzi bufite agaciro ka Miliyari 120 z’amadorali ya Amerika.
Muri iri murikagurisha hategerejwemo ko abanyenganda bo muri Afurika bazagahurira n’abashobora kubagezaho ibyangombwa nkenerwa mu nganda, hari Kandi abacuruzi bashobora kuzahura n’ababranguza, ndetse n’imishinga imwe n’imwe y’ibihugu ishobora guhabwa amasosiyete yo ku mugabane wa Afurika.