Hegitari zirenga ibihumbi 800 zigiye guhingwa mu gihembwe 2025A

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa Gatatu, mu bice bitandukanye by’Igihugu hatangijwe ku mugaragaro Igihembwe cy’Ihinga cya 2025A. Mu Karere ka Musanze, iki gikorwa cyatangirijwe mu Gishanga cya Kiguhu kiri ku buso bwa hegitari 57.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe gutangaza ko imvura izagwa muri icyi gihembwe cy’ihinga iri mu kigereranyo cy’imvura isanzwe igwa muri aya mezi mu myaka 30 ishize.

Abahinzi b’ibihingwa birimo ibigoli, ibishyimbo, Soya n’ibirayi bagaragaza ko bikenewe ko imbuto n’inyongeramusaruro bibagezwaho ku gihe bagatangirana n’imvura ya mbere bafite ibyangombwa nkenerwa byose ngo batangira igihembwe cy’ihinga.

- Advertisement -

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB kivuga ko ubuso buzahingwa bwiyongereyeho 10% ugereranyije n’ubwahinzwe igihembwe cy’ihinga gishize. Muri icyi gihembwe cy’ihinga 2025 A hazahingwa ku butaka buhuje ku bihingwa byatoranyijwe bungana na hegitari 802,637.

Imibare ya RAB igaragaza ko ibigori bazahingwa kuri hegitari 274,379, hegitari 361,901 z’ibishyimbo, hegitari 59,453 z’ibirayi, hegitari 16,605 z’umuceri, hegitari 66,426 z’imyumbati, hegitari 7,305 za soya, hegitari 8,078 z’ingano na hegitari 8,491 z’imboga.

Ubu bwiyongere bwa 10% by’ubuso buhingwa mu Rwanda bushingiye kuri Politiki yo guhinga 70% by’ubuso bwagenewe inzuri.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:53 pm, Dec 30, 2024
temperature icon 25°C
few clouds
Humidity 38 %
Pressure 1014 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 6:09 pm

Inkuru Zikunzwe