Nigeria: Abarenga 60 bahitanwe n’impanuka y’ubwato

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abantu 64 birakekwa ko bahitanwe n’impanuka y’ubwato mu mugezi wa Zamfara uherereye mu Majyaruguru y’uburengerazuba ya Nigeria, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’aka gace.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu ubu bwato bw’ibiti bwari butwaye abahinzi 70 berekeza mu ku mirima yabo ahitwa Gummi.

Abayobozi b’inzego z’ibanze muri aka gace batabaje basaba ubufasha bwo gukura abari barohamye mu mazi ariko 6 muri aba 70 niba babashije kurokoka iyi mpanuka.

- Advertisement -

Aminu Nuhu Falale uyobora aka gace ka Gummi yatangaje ko impanuka nk’iyi atari ubwa mbere ibayeho. Akemeza ariko ko hari icyizere cyo kugira abandi baboneka ari bazima.

Abarenga 900 bakora imirimo y’ubuhinzi mu mirima bagerwaho babanje kwambuka uyu mugezi n’ubwato. Kugeza ubu kandi hari ubwato 2 bwonyine bugomba gutwara abahinzi.

Leta ya Zamfaraisanzwe Kandi yibasirwa n’abanyabyaha batandukanye bifuza kugenzura agace kabonekamo amabuye y’agaciro. Aha hakunze kwibasirwa kandi n’imyuzure . Kuko mu byumweru bibiri bishize imyuzure yakuye abarenga 10,000 mu byabo muri iyi Leta.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:02 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 56 %
Pressure 1008 mb
Wind 19 mph
Wind Gust Wind Gust: 30 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe