Guhindura ibigo abanyeshuri boherejweho bizarangira kuwa 17 Nzeri

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi NESA cyamenyesheje ababyeyi basabye ko bahindurirwa ibigo abana babo boherejweho ko umunsi wa nyuma wo kwakira ibisubizo by’ubusabe bwabo ari kuwa 17 Nzeri 2024.

Umwaka w’amashuri watangiye kuwa  09 Nzeri 2024. Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bakoherezwa ku bigo by’amashuri bagomba gukomerezamo amasomo y’umwaka wa mbere n’uwa 4 nabo batangiriye rimwe n’abandi.

Abataranyuzwe b’ibigo bahawe abo basabwe gutanga ubusabe bwabo basaba guhindurirwa ibigo boherejweho. Aba NESA ivuga ko yatangiye kubasubiza kuwa 13 Nzeri bikazarangira kuwa 17 Nzeri.

- Advertisement -

NESA ivuga ko mu guha abanyeshuri ibigo bagomba kwigamo hagenderwa mbere na mbere ku manota umunyeshuri yagize mu kizamini cya Leta ndetse n’ibyifuzo we ubwe yari yatanze. Ngo uwatsinze n’amanota menshi agahabwa ikigo yifuje.

Bimwe mu byatunguye benshi mu bagaragaza ko basabye guhindurirwa ibigo ariko ni uguhabwa ikigo kidafite uburyo bwo gucumbikira abana amashuri ubundi azwi nk’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12 years basic education) kiri kure y’aho umwana asanzwe atuye. Urugero nk’umwana wo mu burasirazuba akaba yaroherejwe muri 12 Years Basic Education yo mu ntara y’i Burengerazuba.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:37 pm, Dec 30, 2024
temperature icon 24°C
few clouds
Humidity 41 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 6:09 pm

Inkuru Zikunzwe