Kuwa 14 Nzeri nibwo humvikanye inkuru y’uko uwari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sport FC Rtd Jean Fidele Uwayezu yeguye ku mirimo ye kubera impamvu z’uburwayi.
Kuba Umuyobozi wa Rayon Sport yareguye kandi byaje bisanga abandi bayobozi bahoze bamwungirije nabo beguye ku nshingano zabo. Ndetse n’umunyamabanga mukuru wa Rayon sport nawe yari amaze iminsi micye yeguye.
Mu gihe ikipe ikunzwe kurusha izindi mu gihugu ikomeje kwitegura imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda benshi bibaza uwaba ayiyoboye.
Aganira n’itangazamakuru rya Leta Me Nyirihirwe Hilaire wari Visi Perezida wa kabiri muri Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports yanateguye amatora yatorewe mo Uwayezu Jean Fidele yasobanuye imiterere y’ubuyobozi bwa Rayon Sport muri icyi gihe.
Yemeje ko ubu iyi kipe yambara ubururu n’umweru iyobowe na Ngonga Loger Aimable. Ati ” Amatora yakozwe ku italiki ya 24/10/2020 hatorwa Uwayezu Jean Fidele ariwe Perezida, Visi Perezida wa mbere aba Kayisire Jacques, uwa Kabiri aba Ngoga Loger Aimable. Hanyuma Ndahiro Olivier aba umubitsi. … Muri bariya bayobozi uko ari batatu dufite amabaruwa 2 y’abeguye aribo Uwayezu Jean Fidele wari Perezida na Kayisire Jacques nibo beguye. Ubu rero uwitwa Ngoga Aimable ariwe Visi Perezida wa kabiri arahari.”
Me Hilaire Kandi yemeza ko Ngoga Aimable kuba ayoboye Rayon Sport byubahirije amategeko Kandi amategeko abimwemerera.
Rayon Sport iritegura umukino izahuramo na Gasogi United ku munsi wa 4 wa shampiyona. Ni umukino Capitene wayo Muhire Kavin yagaragaje ko abakinnyi ayoboye bifuza kuwutsinda bakawutura Perezida Jean Fidele weguye kubera impamvu z’uburwayi.
Imikino 2 Rayon Sport yakinnye muri uyu mwaka w’imikino ybi yarayinganyije. Ifite amanota 2 kuri 6.