Mu itangazo yanyujije kuri X isosiyete nyarwanda itwara abantu n’imizigo mu kirere ya Rwandair yatangaje ko izahagarika by’igihe gito ingendo zijya mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’epfo.
Ni icyemezo Rwandair igaragaza ko kizatangira kubahirizwa taliki 27 Ukwakira 2024. Ntigaragaje ariko igihe icyi cyemwzi kizamara.
Rwandair yasabye abagenzi bari barabikishije amatike ya nyuma y’iyi taliki kwegera ibiro bya Rwandair bagafashwa kubona indi ndege izabatwara. Rigasozwa basaba uwaba yagizweho ingaruka n’izi mpinduka kwihangana.
- Advertisement -
Umwanditsi Mukuru