Ku munsi wa kabiri w’urubanza mu bujurire rwa Jean Baptiste Mugimba Umucamanza uruburanisha yihanije Gereza ya Mageragere avuga ko iri kubangamira imikorere y’inkiko. Ni nyuma y’aho uregwa yanze kuburana avuga ko kuri Gereza ya Mageragere yatswe mudasobwa yateguriragaho urubanza.
Jean Baptiste Mugimba uri kuburana ubujurire we yagaragaje ko ari gukorerwa ibyo yise iyicarubozo muri Gereza ya Mageragere. Umucamanza ku munsi wa mbere w’urubanza yari yategetse ko Mugimba asubizwa Mudasobwa ye ateguriraho urubanza aho afungiye. Ibi ariko ngo ntibyakozwe, umunyamategeko Gatera Gashabana wunganira Jean Baptiste Mugimba yabwiye urukiko ko bitumvikana ukuntu Gereza irenga ku itegeko ryatanzwe n’urukiko.
Diogene Bideri umushinjacyaha muri uru rubanza nawe yabwiye urukiko ko ibyo uregwa avuga bifite ishingiro. Yavuze ko n’ubwo uregwa akurikiranweho ibyaha bikomeye bitamwambura uburenganzira bwo kuburana afite ibyangombwa by’ingenzi byamufasha mu rubanza.
Umucamanza yabajije umwe mu bacugagereza bari ku rukiko icyatumye batubaha icyemezo yari yafashe. Uwo mucungagereza asubiza ko icyo cyemezo gifatwa atari we wari uhari.
Umucamanza yahise atangaza ko urukiko rudashobora kwirengera amakosa ya Gereza agamije gutinza urubanza. Yavuze ko ibyakozwe na Gereza ya Mageragere bigamije gutuma urukiko ruta umwanya w’ubusa ibi akabifata nk’aho Gereza igamije kwivanga mu mikorere y’inkiko.
Umwe mu bunganizi ba Mugimba yagaragaje ko ibi bishobora kuba biterwa n’ubumenyi bucye mu mategeko ku bacungagereza. Uru rubanza rwahise rusubikwa.
Jean Baptiste Mugimba usanzwe afungiye muri Gereza mpuzamahanga ya Mpanga iri I Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, yazanwe muri Gereza ya Mageragere kugira ngo yegerezwe urukiko rumuburanisha.
Jean Baptiste Mugimba w’imyaka 65 y’amavuko yari yahamijwe ibyaha bya Jenoside no kuba icyitso muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu 2022 yakatiwe n’urukiko rukuru urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyiterabwoba rwa Nyanza igifungo cy’imyaka 25. Ni icyemezo yajuririye.