Perezida Kagame arasura Singapore

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Singapore mu ruzinduko rw’akazi ruteganyijwe ku wa 18-23 Nzeri 2024.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azakirwa na mugenzi we wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Imari w’iki Gihugu, Lawrence Wong.

U Rwanda na Singapore bisanzwe bihurira mu muryango w’ibihugu bito (SOSS) mu Muryango w’Abibumbye, u Rwanda na Singapore bikorana bya hafi mu kurushaho kwihutisha inyungu z’ibihugu bito byo ku Isi ndetse no kongerera imbaraga ubutwererane bwabyo n’andi mahanga.

- Advertisement -

Umubano w’u Rwanda na Singapore mu bya dipolomasi watangijwe tariki ya 18 Werurwe 2005, ukaba waratanze umusaruro ugaragarira mu masezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’izindi nzego kugeza uyu munsi. Ibihugu byombi byakuriyeho viza abaturage babyo ndetse mu mwaka wa 2008 u Rwanda rufungura Ambasade yarwo muri Singapore.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Singapore ni urwa kane agiriye muri icyo gihugu gifite ubuso bwa kilometero kare 734.3. Uruheruka rwabaye muri Nzeri 2022.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:07 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe