Ihuriro ry’imitwe ya Politiki ryabuze inenge mu matora y’abasenateri

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuvugizi w’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda NFPO Mukama Abbas yatangaje ko indorerezi zoherejwe n’iri huriro mu turere dutandukanye tw’igihugu zishima imigendekere y’amatora.

Mukama Abbas yavuze ko indorerezi 62 zoherejwe mu turere twose tw’igihugu. Zaturutse mu mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yose. Zikurikirana amatora ku masite yashyizweho na Komisiyo y’igihugu y’amatora ndetse n’ibarura ry’amajwi.

Muri raporo izi ndorerezi zatanze zagaragaje ko amatora yateguwe neza, agakorwa mu mucyo kandi abanyarwanda bakayagiramo uruhare. Zishima ko Komisiyo y’igihugu y’amatora yorohereje abatora ikabegereza ama site y’itora muri buri karere no mu mashuri makuru na Kaminuza.

- Advertisement -

Izi ndorerezi zashimye kandi ko amatora yatangiriye igihe agasozwa ku gihe, mu mutuzo no mu mutekano usesuye. Ngo amatora izi ndorerezi zemeje ko yitabiriwe ku buryo bushimishije ndetse ibarura ry’amajwi rikaba ryarakozwe ku gihe. Ibyavuye mu majwi nabyo izi ndorerezi zikemeza ko byakiriwe neza n’abakandida bose.

Kuri uri huriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ngo aya matora yerekanye intambwe nziza abanyarwanda bamaze gutera mu nzira ya Demokarasi abanyarwanda bihitiyemo.

Iri huriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda naryo ubu rigomba gutanga abasenateri babiri muri Sena y’u Rwanda uyu mwaka wa 2024 rikazatanga abandi 2 mu mwaka utaha wa 2025.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:39 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe