Ihuriro ry’imitwe ya Politiki ryarambiwe gukodesha ibiro

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu nteko rusange y’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yo kuwa 19 Nzeri 2024 hatorewemo umuvugizi mushya w’iri huriro.

Ni Nkubana Alphonse wasimbuye Mukama Abbas. Mubyo umuvugizi ushoje manda yagaragaje nk’ibikeneye gukorwa n’abamusimbuye mu gihe kitarambiranye harimo no gushaka uko hakubakwa ibiro by’iri huriro.

Inyubako isanzwe ikorerwamo imirimo y’iri huriro ku Kacyiru irakodeshwa. Mukama Abbas umuvugizi washoje Manda yagize ati ” Dufite ikibanza dufite ikibanza I Gahanga tugiye kumarana imyaka 15 duteganya kucyubaka. Turasaba abayobozi bashya gukorana bya hafi n’inzego z’ubuyobozi uwo.mushinga ugashyirwa mu bikorwa. Gukodesha ibiro by’ihiriro ry’imitwe ya Politiki tubona ko bihenda Leta cyane”. 

- Advertisement -

Nkubana Alphonse wagizwe umuvugizi w’iri huriro asanzwe mu ishyaka rya PSP yungirije n’Uwitije Clementine ukomoka mu ishyaka rya PSR. Basimbuye Mukama Abbas wo muri PDI ndetse na Beline Uwineza wo muri FPR Inkotanyi.

N’ubwo ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda rigaragaza ko rirambiwe ubukode ariko na myinshi muri iyi mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda iracyakodesha aho ikorera. Uretse umuryango wa FPR Inkotanyi wujuje ibiro bikuru byawo I Rusororo indi mitwe ya Politiki 10 isigaye ntirabasha kugira inyubako zayo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:25 am, Sep 21, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 77 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe