Intara y’Amajyaruguru iracyafite abana benshi bagwingiye, 23.3%, ni mu gihe nyamara intego ari uko mu myaka 5 iri imbere, abana bagwingira muri iyi Ntara bazaba bari munsi ya 15%. Guverineri w’amajyaruguru Mugabowabahunde Maurice yasabye inzego zitandukanye gushyira hamwe ngo iyi ntego igerweho.
Hari mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abagize inama y’igihugu y’abagore CNF mu turere dutanu tugize amajyaruguru.
Hagendewe ku mibare ya buri karere, Akarere ka Burera ni ko kagifite benshi bagwingiye 29.4%, Gakenke 24.3%, Rulindo 24.1%, Musanze 21.3%, icyakora Gicumbi ikaba ari yo ifite bake 19%.
Muri iyi nama kandi amakimbirane yo mu miryango n’ubusinzi biri mu byagaragajwe nk’impamvu nyamukuru ituma abana bagwingira.
Abagize inama y’igihugu y’abagore mu Majyaruguru kandi basabwe gukebura bamwe muri bo bumvise uburinganire nk’umwanya wo kwigararanzura abagabo bigatuma basigana ku nshingano zirimo n’izo kwita ku rubyaro.