Ubwo yakiraga abasirikare bato bashoje amahugurwa y’amezi 6 mu kigo cya Nasho Gen Mubarakh Muganga umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yabwiye abinjiye mu gisirikare ko bagomba kuzirikana indangagaciro zitandukanya igisirikare cy’u Rwanda n’ibindi ku isi.
Muri uyu muhango wabereye mu kigo cya Nasho abasirikare binjiye mu ngabo z’u Rwanda bagaragaje ibyo bize muri aya masomo bashoje arimo uburyo butandukanye bw’imirwanire no gukoresha intwaro zitandukanye ndetse bashimangira ko biteguye kurinda ubusugire bw’igihugu.
Mu butumwa yageneye aba basirikare Gen Muganga yababwiye ko abashimira umurava bagaragaje mu masomo bashoje abasaba kurangwa n’ikinyabupfura ndetse abibutsa ko nta kandi kabategereje uretse kurinda ubusugire bw’igihugu ndetse n’abanyarwanda muri Rusange.
Gen Mubarakh yababwiye ko ikinyabupfura no gukunda umurimo ari indangagaciro zikomeye mu kazi ka Gisirikare ariko ashimangira ko izi ndagagaciro by’umwihariko arizo zitandukanya abasirikare b’u Rwanda n’ibindi bihugu.
Muri aya masomo Pte Bizumuremyi Elisa yahawe igihembo cy’uwahize abandi naho Pte Nshimyimana Leonce ahabwa igihembo cy’umunyeshuri wa Kabiri.
Uretse aba bashoje amasomo abinjiza mu ngabo z’u Rwanda kandi igisirikare cy’u Rwanda hirya no hino mu gihugu kimaze iminsi gukoresha ibizamini abashaka kucyinjiramo. Ni mu gihe kandi hamaze kwemezwa umutwe w’ingabo z’inkeragutabara mu Rwanda mu Rwanda aho abawugize bazakomeza indi mirimo isanzwe ariko bafite amahugurwa ya Gisirikare bakitabazwa bibaye ngombwa.