Ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abasenateri bakurikira bane mu basenateri 8 agomba gushyiraho.
Mu bashyizwe muri Sena harimo Dr François Xavier Kalinda wari usanzwe ayobora Sena.
Harimo kandi Dr Usta Kayitesi uherutse gukurwa ku buyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB. Wabaye Kandi umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda igihe kirekire.
Harimo Solina Nyirahabimana wahoze ari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Na Bibiane Gahamanyi Mbaye umunyamategeko ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Senegal. Wabaye umuyobozi mu miryango mpuzamahanga irimo iharanira uburenganzira bwa muntu, irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iy’ubucuruzi bwambukiranya imipaka iy’ubutwererane mpuzamahanga na Sosiyete sivile. Bibiane Mbaye kandi yakoze mu miryango mpuzamahanga itari iya Leta irimo International Planned Parenthood Federation (IPPF); Oxfam GB; Action Aid International (AAI)…
Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha Perezida wa Repubulika ububasha bwo gushyiraho abasenateri 8 muri 26 bagize sena y’u Rwanda.