Bwa mbere; abagore bararuta ubwinshi abagabo muri Sena y’u Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umubare w’abagore bagize Sena y’u Rwanda nyuma y’uko Perezida Kagame ashyizeho abasenateri 4 barimo 3 n’abagore uragera kuri 14 mu basenateri 26 bagize umutwe wa Sena.

Ni bwo bwa mbere mu mateka ya Sena y’u Rwanda umubare w’abagore urusw uw’abagabo kuko abagore barangana na 53% mu gihe abashoje manda bari barimo abagore ku kigero cya 35%.

Uru rwego rugizwe n’inararibonye muri Politiki y’u Rwanda abarugize 14 batowe mu matora yo kuwa 16 na 17 Nzeri, abandi bashyirwaho n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ndetse n’abashyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

- Advertisement -

Abaheruka ni ba Senateri François-Xavier Kalinda, Bibiane Mbaye Gahamanyi, Usta Kaitesi, and Solina Nyirahabimana. Muri aba uretse Kalinda Francois Xavier usanzwe unayobora Sena, abandi 3 bose ni bashya muri Sena kandi ni abagore.

Manda ishize y’abasenateri yarimo abagore 9. Muri aba 6 bongeye gutorerwa indi manda basangamo Clotilde Mukakarangwa na Epiphanie Kanziza bagifite umwaka kuri Manda yabo batangiye mu 2020.

Mu batowe bashya 8 batowe ni Laëtitia Nyinawamwiza watorewe mu ntara y’amajyaruguru, Pélagie Uwera wongeye gutorerwa mu ntara y’amajyepfo, Alivera Mukabaramba wongeye gutorerwa mu ntara y’i Burasirazuba, Marie-Rose Mureshyankwano nawe wongejwe indi manda anyuze mu ntara y’i Burengerazuba na Espérance Nyirasafari watorewe mu mujyi wa Kigali. Penine Uwimbabazi uhagarariye amashuri makuru na Kaminuza byigenga, Donatille Mukabalisa na Hadidja Murangwa Ndangiza bahagarariye ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Urwego rwa Sena rwiyongeye ku mutwe w’abadepite nawo usanganwe ubwiganze bw’abagore ku kigero cya 63%. Ibi bigashyira u Rwanda ku isonga mu bihugu biha abagore umwanya mu nzego zifata ibyemezo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:28 am, Sep 28, 2024
temperature icon 20°C
clear sky
Humidity 83 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 0%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe