U Rwanda rwatangije gahunda yihariye yo kohereza mu mahanga ibicuruzwa bihurijwe hamwe, binyuze mu masezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).
Ni gahunda yatangijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, i Kanombe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Ku ikubitiro, umuzigo upima ibilo 900 ugizwe n’ikawa, icyayi, ubuki n’ibikomoka kuri avoka ni byo byoherejwe muri Ghana, gucuruzwa muri Afurika y’Iburengerazuba.
Amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA). Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, mu Nama idasanzwe y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yemezwa muri Mata umwaka wakurikiyeho 2019 nyuma y’uko ibihugu 22 byari bikenewe bimaze kuyemeza burundu.
Amasezerano ashyiraho iri soko avuga ko ibicuruzwa 90% bizakurirwaho imisoro mu gihe biri gucuruzwa hagati y’Umugabane wa Afurika kandi byahakorewe, intego igomba kuzaba yagezweho nibura mu mwaka wa 2034.
Icyo gihe, Afurika izaba ituwe na miliyari 1.8 z’abantu, bavuye kuri miliyari 1,3 .