Miliyari hafi 13 Frw zimaze gushorwa mu iterambere ry’abaturiye Pariki

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyatangaje ko Miliyari 12.8 z’amafaranga y’u Rwanda zimaze gushorwa mu bikorwa remezo byo mu mirenge 12 ikora kuri Pariki y’ibirunga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’umuhango wo Kwita Izina uyu mwaka, Umuyobozi w’urwego rw’ubukerarugendo muri RDB Rugwizangoga yavuze ko mu myaka 19 ishize hatangijwe gahunda yo KwitaIzina, habarurwa nibura imishinga 1,108 y’abaturage yagiye iterwa inkunga biturutse mu gusaranganya amafaranga ava mu bukerarugendo.

Ni imishinga ifite agaciro ka miliyari 12,8Frw, irimo iyo kubaka ibigo nderabuzima, amashuri, ibigo by’ubucuruzi, gukwirakwiza amazi meza n’ibindi.

- Advertisement -

Ibi bikorwa ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru bwemeza ko byatumye abaturage baturiye Pariki bakunda ibidukikije.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, batari basobanukiwe ibyiza byo kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ariko kuri ubu bamaze kubona ko ari isoko y’amadovize, imirimo ndetse n’ibikorwaremezo bibegerezwa.

Yavuze kandi ko amafaranga asaranganywa imirenge ituriye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yagiye yiyongera ndetse n’abaturage bagenda bagerwaho n’imishinga ikorwa muri ayo mafaranga bakiyongera.

Kuva mu 2005, hamaze gutangizwa imishinga isaga 659 ikaba ifite agaciro k’asaga miliyari 5,6 Frw. Yatewe inkunga mu mirenge 12 Pariki y’Igihugu y’Ibirunga igeraho. Guverineri w’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yagaragaje ko mu mishinga yatewe inkunga, irenga 50% ni iyo mu rwego rw’ubuhinzi.

RDB igaragaza ko umusaruro w’ubukerarugendo mbere y’uko hatangizwa gahunda yo kwita izina wabaga ari miliyoni $180 mu mwaka.

Imibare iheruka igaragaza ko mu mwaka ushize ubukerarugendo bwinjije mu bukungu bw’Igihugu, agera kuri miliyoni $620.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, NST2, intego ni uko ubukerarugendo buzajya bwinjiza arenga miliyari 1.1$ buri mwaka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:28 am, Sep 29, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 82 %
Pressure 1011 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe