Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye I Karagwe mu nama

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abasirikare bagizie Diviziyo ya 5 mu ngabo z’u u Rwanda n’abagize burigade ya 202 mu ngabo za Tanzania bahuriye I Karagwe muri Tanzania mu nama ya 11 yiga ku bufatanye bw’ibisirikare byombi mu gucunga umutekano ku mipaka.

Urubuga rw’ingabo z’u Rwanda rubuga ko muri iyi nama hagarutswe ku ntambwe yatewe muri gahunda yo guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka, birimo ubucuruzi bwa forode, n’ibiyobyabwenge. Hanarebwa kandi ahakeneye kongerwa imbaraga.

Haganiriwe kandi ku mbogamizi zibangamiye ubucuruzi bwemewe bwambukiranya imipaka y’u Rwanda na Tanzania n’uburyo zakemuka. Banashimangira kandi umubano mwiza hagati y’ingabo z’u Rwanda zigize Diviziyo ya 5 na Burigade ya 202 mu ngabo za Tanzania.

- Advertisement -

Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa uyobora burigade ya 202 muri TPDF yagaragaje ko hakenewe umutekano usesuye ku mupaka w’ibihugu byombi, ashimira umurongo w’imibanire myiza washyizweho n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, asaba ingabo muri rusange kongera ingufu mu kurinda icyahungabanya rubanda.

Col Pascal Munyankindi uyobora D 5 y’ingabo zirwanira ku butaka muri RDF nawe yashimiye abakuru b’ibihugu kuba barashyizeho umwanya ngo abayobozi b’igisirikare bahure baganire ku nshingano kandi mu rurimi rwa gisirikare. Ashimira n’intambwe yatewe mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka kuva uyu mubano watangira.

Inama yaherukaga guhuza abasirikare ku mpande zombi u Rwanda na Tanzania yaherukaga kuba yabereye mu Rwanda muri Gicurasi 2024. Iyi nama yabereye muri Tanzania irimo kandi gahunda yo gusura ibice bya Tanzania bikorerwamo ubucuruzi n’abaturage b’ibihugu byombi nka Kyerwa na Karagwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:19 am, Sep 28, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 82 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe