Ubusuwisi bugiye gufungura Ambasade mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Busuwusi Ignazio Cassis yatangaje ko bitarenze umwaka utaha wa 2025 igihugu cye kizafungura Ambasade mu Rwanda.

Ni nyuma y’ibiganiro uyu mutegetsi wo ku mugabane w’uburayi yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe.

Aba bombi bahuriye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu nteko nkuru ya 79 y’umuryango w’abibumbye. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko aba bombi bagiranye ibiganiro. Gusa nta byinshi mubyo baganiriyeho byatangajwe.

- Advertisement -

Ubusuwisi ni kimwe mu bihugu bidakora ku nyanja byo ku mugabane w’u Burayi. Kizwiho kuba igihugu cy’ikinyamahoro asesuye kuko kitajya gifata uruhande mu ntambara zo ku isi. Ndetse kikanamenyekana cyane nka kimwe mu bihugu bifite amabanki abitse akayabo k’abaherwe ku isi.

Ni igihugu kigizwe n’imisozi miremire ndetse n’ibibaya kikaba cyiza ku bakunda gutembera ariko kandi kikaba kimwe mu bihugu bifite ubuzima buhenze ku isi.

Ubusuwisi butangaje ko buzafungura Ambasade yabwo mu Rwanda mu 2025 mu gihe kandi hari amakuru avuga ko hari intumwa z’igihugu cya Luxemburg ziri mu Rwanda kurangiza ibyasabwaga ngo icyi gihugu nacyo gishyireho Ambasade mu Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:27 am, Sep 28, 2024
temperature icon 20°C
clear sky
Humidity 83 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 0%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe