New York; Nduhungirehe yeruye ko ibiganiro bya Angola bitareba M23

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe uri i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yahagarariye umukuru w’igihugu mu nteko rusange ya 79 y’umuryango w’abibumbye yagarutse ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa Kongo n’ibiganiro by’amahoro hagati y’u Rwanda na Kongo bimaze igihe bibera muri Angola.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibi biganiro bigaruka ku mutwe wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda ariko bitareba umutwe wa M23 kuko uwo wo ari ikibazo hagati y’abanyekongo ubwabo.

Asubiza ikibazo cy’ijwi rya Amerika ryamubajije impamvu u Rwanda rushinjwa gufasha M23 rukabihakana ariko rukagaragara mu biganiro na Kongo, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Ibiganiro tujyamo si ibiganiro bigenewe imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo. Twe tujya mu biganiro hagati y’ ibihugu n’umuhuza ariwe Angola. Twe dufite ikibazo cy’umutekano cy’uyu mutwe w’abajenosideri wa FDLR ufashwa na Leta ya Kongo ndetse wanashyizwe no mu ngabo za Kongo, niyo mpamvu twe twashyizeho ingamba zo kwirengera nk’igihugu. Icyo kibazo rero cya M23 ni ikibazo cy’abanyekongo.”

- Advertisement -

Kuri Minisitiri Nduhungirehe ikibazo cya M23 Leta ya Kongo ikwiriye kugikemurira mu biganiro n’abagize uwo mutwe. Ati ” Ni ikibazo cy’abanyekongo baharanira inyungu zabo, Kandi nk’uko mubizi icyo kibazo cya M23 cyari gihari hashize imyaka irenga 10 muribuka ko muri 2013 uyu mutwe wari uhari kubera ko wari ufite ibyo urengera. Ikibazo ntabwo cyakemuwe mu mizi. Habaye intambara ntihagira igisubizo cya Politiki gitangwa.”

Minisitiri Nduhungirehe kandi yemeje ko Guverinoma ya Kongo yagaragaje ubushake bucye muri ibi biganiro bya Luanda bimaze kuba inshuro 4. Ubu bushake bucye ngo bushingiye ku masezerano Leta ya Kongo itanga ariko ntashyirwe mu bikorwa.

Ku rundi ruhande ariko Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yageretse ibibazo byose by’umutekano mucye mu burasirazuba bw’igihugu cye ku Rwanda. Yasabye Umuryango w’abibumbye gufatira u Rwanda ibihano. Ati “Ubu bushotoranyi bibangamiye ubusugire bw’igihugu cyacu, turasaba umuryango mpuzamahanga kwamagana ibi bikorwa no gufatira ibihano u Rwanda kubera uruhare rwagize muri icyi kibazo ruteza akaga n’umutekano mucye. Turashaka ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bw’igihugu cyazu zihava vuba na bwangu kandi nta mananiza.”

Ibiganiro byo ku rwego rwa ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo byabaye ubugira 4. Ibiheruka byabaye kuwa 14 Nzeri 2024. Nta myanzuro yabyo yigeze itangazwa gusa ubuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ibyari byitezwe ntabyagaragaye.

Nyuma y’ibi biganiro byo kuwa 14 Nzeri, Perezida wa Angola João Lorenço  nk’umuhuza yoherereje ubutumwa bwagizwe ibanga. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola Téte Antonio yavuze ko ibiganiro byo ku rwego rwa ba Minisitiri bigarukiye aha.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:24 am, Sep 28, 2024
temperature icon 20°C
clear sky
Humidity 83 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 0%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe