Perezika Kagame yagaragaje ko arambiwe imvugo y’abaturage batabaza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu muhango wo kwakira indahiro z’abasenateri bashya muri Sena y’u Rwanda Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko harambiranye imvugo zumvikana ku mbuga nkusanyamakuru z’abaturage bavuga ko batabaza.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko igituma abaturage bumvikana basaba gutabarwa ari uko abayobozi baba batabegereye ngo babakemurire ibibazo mu maguru mashya.

Ati ” Ndabasaba rero cyane na none gukurikirana. Ibintu byo kujya tubona ibibazo byo mu byaro hirya, icyiza twabonye internet, dufite ikoranabuhanga, kujya tumenya ibibazo by’amanyarwanda binyuze mu mbuga nkoranyamakuru ukabona umuntu yohereje ikintu avuga ati ariko mwadutabaye! Mwadutabaye ahangaha, muri aka karere muri uyu murenge ko ibintu bitameze neza? Ntabwo bikwiye kugera aho. Dukwiriye kuba tubizi kubera y’uko Sena n’izindi nzego nicyo zibereyeho”. 

- Advertisement -

Perezida Kagame yasabye abagize inteko ishingamategeko umutwe wa Sena kudategereza ko ibibazo by’abaturage bizabasanga mu ngoro ahubwo ko bakwiriye kwegera abaturage bakabikemura batabanje gutabaza.

Perezida Kagame yagarutse ku nshingano yo kubazwa inshingano avuga ko ifite uburemere kandi bugomba kuba bugaragarira buri wese mu bafite ibyo bashinzwe. Bicye igihugu gifite bigakoreshwa neza mu bifitiye abanyarwanda akamaro.

Abasenateri banashyizeho kandi nyobozi ya Sena igizwe na Senateri Kalinda Francois Xavier nka Perezida. Abandi bagize biro ya Sena ni Senateri Mukabaramba Alvera, Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’abakozi na Senateri Nyirahabimana Solina Visi Perezida wa Sena, ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:01 am, Dec 22, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 100 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe