Ibyo wamenya ku ndwara ya Marburg yageze mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 27 yashyize hanze itangazo riburira igaragaza ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi bake barwaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Ni indwara ivugwaho byinshi ariko kandi ihitana abayahinduye benshi kandi mu gihe gito.

Mu bimenyetso by’iyi ndwara MINISANTE ivuga ko harimo umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi cyangwa kuribwa mu nda. Hari amakuru avuga ko abagera kuri 88% by’abayanduye bahitanwa nayo.

Hari amakuru ahwihwiswa ko mu Rwanda naho hashobora kuba hari abamaze guhitwanwa b’iyi ndwara.

- Advertisement -

Itangazo rya MINISANTE rikagira riti “Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.”

Minisante ikomeza igira iti “Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.”

Iyi ndwara ngo ishobora kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 2 na 21. Ntiragira urukingo n’umuti. Yageze mu Rwanda imaze guhitana abantu 5 mu gihugu cya Tanzania.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:40 am, Sep 29, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 82 %
Pressure 1012 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe