Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 27 yashyize hanze itangazo riburira igaragaza ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi bake barwaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Ni indwara ivugwaho byinshi ariko kandi ihitana abayahinduye benshi kandi mu gihe gito.
Mu bimenyetso by’iyi ndwara MINISANTE ivuga ko harimo umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi cyangwa kuribwa mu nda. Hari amakuru avuga ko abagera kuri 88% by’abayanduye bahitanwa nayo.
Hari amakuru ahwihwiswa ko mu Rwanda naho hashobora kuba hari abamaze guhitwanwa b’iyi ndwara.
Itangazo rya MINISANTE rikagira riti “Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.”
Minisante ikomeza igira iti “Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.”
Iyi ndwara ngo ishobora kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 2 na 21. Ntiragira urukingo n’umuti. Yageze mu Rwanda imaze guhitana abantu 5 mu gihugu cya Tanzania.