Miliyari 5 Frw zigiye gushorwa mu kwagura Rwanda Coding Academy

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisiteri y’ikoranabuhanga yatangaje ko gahunda yo kubaka ibigo byigisha ikoranabuhanga bisa n’icyubatswe mu karere ka Nyabihu Rwanda Coding Academy mu ntara zindi 4 z’igihugu igikomeje. Andi makuru ariko akemeza ko iyi Atari gahunda ya vuba ahubwo ko hagiye kubanza kongererwa ubushobozi ishuri risanzwe riri mu karere ka Nyabihu.

Imirimo yo kwagura Rwanda Coding Academy yatangiye mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka byitezwe ko izatwara Miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyi kigo cyatangiye mu mwaka wa 2019 biteganijwe ko kizongererwa ubushobozi. Cyatangiranye abanyeshuri 60 ariko ubu bamaze kwikuba kabiri bagera ku 120. Gahunda ikaba ari uko kizagira ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 360 kandi bacumbikiwe.

- Advertisement -

Uyu ni umushinga uzakorwa mu gihe cy’imyaka 3. Ubuyobozi bw’icyi kigo bukavuga ko kuva mu 2019 Guverinoma yakoze uko ishoboye ngo ishyire ibikoresho bikenewe muri icyi kigo. Ibi bigatuma umwana uharangirije amasomo aba afite ubuhanga buhanitse mu gukora porograme za mudasobwa ndetse no kuzikoresha.

Zimwe muri programu zimaze gukorerwa muri iri shuri zirimo ifasha mu kugenzura ibigo by’amashuri byigisha imyuga n’ubumenyingiro TVET, iyitwa E Cabinet, iyitwa Baldi, na E wallet ifasha mu guhererekanya amafaranga nta kiguzi.

Harimo kandi imishinga mito y’ikoranabuhanga nka YOMBI Lab itangirwaho serivisi z’abanyamategeko na ENV – ROBOBEE ifasha mu kurinda inkongi bidukikije.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:51 am, Oct 16, 2024
temperature icon 26°C
scattered clouds
Humidity 53 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:40 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe