Shampiyona y’u Rwanda ishobora guhagarara amezi 2

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa 30 Nzeri 2024 nibwo ikipe y’igihugu “Amavubi” yitegura imikino ibiri izayihuza na Bénin mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, yakoze imyitozo ya mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Mu bakinnyi bakoze imyitozo harimo abashya nka Kury Johan Marvin ukinira Yverdon Sports yo mu Cyiciro cya Mbere mu Busuwisi. U Rwanda ruzasura Bénin mu mukino ubanza uzaba tariki ya 11 Ukwakira, uwo kwishyura ukinwe ku wa 15 Ukwakira 2024 kuri Stade Amahoro.

Abajijwe impamvu zo gutangira Umwiherero kare Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze ko ashaka gutegura abakinnyi b’ikipe y’igihugu ndetse n’ab’ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu. Aba bakina imbere mu gihugu bazakina umukino wa mbere wa CHAN taliki 25 Ukwakira 2024. Uwo kwishyura bawukine hagati ya Taliki 1-3 Ugushyingo 2024.

- Advertisement -

Mu gihe umunsi wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda utakinwa mu mpera z’icyumweru za Taliki 18-19 na 20 ahari hanateganyijwe umukino wa Rayon Sport na APR FC kuko abakinnyi b’imbere mu gihugu baba bari mu kwitegura uyu mukino wa CHAN, byaba bisobanuye ko amezi 2 azashira nta mukino wa shampiyona ukinnwe.

Nyuma y’iyi mikino yo kuwa 25 Ukwakira ya CHAN, hazakurikiraho gutegura abakinnyi bazakina na Libya kuwa 11 Ugushyingo ndetse no kwishyura taliki 19 Ugushyingo. Ikipe y’igihugu ya CHAN ibaye yakomeje ku cyiciro cya kabiri, biteganijwe ko icyiciro cya kabiri cyayo cyaba mu kwezi kwa 12.

Hari amakuru avuga ko amakipe amwe y’imbere mu gihugu yamaze gutanga ibiruhuko ku bakinnyi. Ndetse bamwe mu banyamahanga bakaba bakaba bagiye kuba basubiye mu bihugu byabo.

Ibi rero abasesengura umupira w’amaguru mu Rwanda bemeza ko biri mu bitera ubukene mu makipe y’imbere mu gihugu. Amakipe agiye kumara amezi 2 ahemba abakinnyi badakina. Ibi bigatuma kandi mu gihe abari mu ikipe y’igihugu bakenera abo kubasimbura basanga ntabo.

Imwe mu mikino kandi yari yitezweho kwinjiriza amakipe amafaranga kuba ihagaze, bisobanuye ko ibirarane by’amakipe ku mishahara y’abakinnyi nabyo buzakomeza kwiyongera mu gihe amakipe asabwa guhemba abakozi nyamara nta kazi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:21 am, Oct 6, 2024
temperature icon 17°C
light rain
Humidity 77 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe