Korea y’epfo yahaye u Rwanda Bisi 2 zikoresha amashanyarazi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa 03 Ukwakira U Rwanda rwakiriye impano ya Bisi ebyiri zizifashishwa mu gutwara abantu hamwe mu mujyi wa Kigali. Izi bisi zitezweho kunoza serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali no kugabanya imyotsi yangiza ikirere.

Ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali ni rumwe mu nzego zifite ibibazo ndetse bimaze igihe kuko abagenzi n’ubu bagitaka imirongo miremire n’ubwo Leta yakomeje kongera imodoka .

Gahunda yo kugabanya ibinyabiziga bikoresha Mazout na Essence muri Kigali nayo ni gahunda imaze igihe ndetse hamaze kugera ibinyabiziga byinshi bikoresha amashanyarazi birimo imodoka na Moto.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2023 nibwo imodoka za mbere zitwarira abagenzi hamwe zikoresha amashanyarazi zageze mu Rwanda zizanywe n’ikigo Go Green Transport. Izi zimaze kwiyongera ndetse ubu amasosiyete atwarira abantu hamwe mu mujyi wa Kigali amaze kugira Bisi nyinshi zikoresha amashanyarazi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:24 am, Oct 6, 2024
temperature icon 18°C
light rain
Humidity 77 %
Pressure 1016 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe