I Goma mu murwa mukuru wa Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ubwato bugeretse 2 bwarimo abantu babarirwa muri 200 bwarohamye.
Iri sanganya ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 03 Ukwakira. Amakuru ava mu nzego z’ubutabazi aremeza ko abantu 23 bamaze kubonerwa imirambo mu gihe 40 bari bamaze gutabarwa ari bazima.
Ubu bwato bwa MV Merdi bwaturukaga I Minova mu majyepfo ya Kivu berekeza I Goma. Bwarimo abantu bikekwa ko babarirwa muri 200 bwatangiye kurohama bugeze muri metero nka 300 hafi y’umujyi wa Goma.
Nyuma yo kurengerwa n’amazi abari muri ubu bwato batabarijwe n’abaturage barebaga ubu bwato burohama maze batabarwa n’ingabo za SADC ziri mu butumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.