Nabonye abana n’ababyeyi barohama: uwarokotse impanuka y’Ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Iyi mpanuka yabereye mu kiyaga cya Kivu ku gice cya DR Congo, Amakuru ava mubabonye iyi mpanuka   avuga ko ubu bwato bwarimo nibura abantu barenga 300,

Jean Jacques Purisi umwe mu bayobozi mu ntara ya Kivu ya ruguru yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ubwo bwato bwari burimo abantu 278 abarokotse ni 58.

Alfani Buroko Byamungu w’imyaka 51, yari muri ubu bwato, yarokowe no kuba yarabashije koga kugeza ubwo abatabazi bamugezeho, ahita ajyanwa mu bitaro.

We yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko amazi atari afite umuhengeri ukabije, ahubwo impanuka yaba yatewe no gupakira ubwato birengeje ubushobozi bwabwo.

Ati: “Nabonye abantu barohama, benshi bamanutse hasi. Nabonye abagore n’abana barohama, nanjye ubwanjye habuze gato ngo ngende, ariko Imana yamfashije.”

Undi mugore warokotse witwa Perusi Mukembale, yabwiye BBC ko “twari abantu amagana mu bwato bujyamo abantu nka 50”, avuga ko asanzwe akora izi ngendo.

Ati: “Twari benshi cyane, birashoboka ko twari turenze ibisanzwe kuko ubundi ngenda na buriya bwato nibura rimwe mu cyumweru. Tuba turi benshi, ariko iyi nshuro byari birenze.”

Ubu bwato bwari buvuye ku cyambu cya Minova bwikoreye cyane cyane ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bijyanywe ku masoko y’i Goma.

Bahati Selemani, umukozi ku cyambu wagize uruhare mu butabazi, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ibyo yabonye.

Ati: “Twabonye ubwato butangira kubirinduka. Twabonye ko ubwato bwari bwuzuriranye kandi hari imihengeri ikomeye.

“Nyuma ubwato bwatangiye guhengama gahoro gahoro. Abari bari hejuru batangiye kwijugunya mu mazi. Nuko ubwato burabirinduka burarohama”.

Impanuka nk’izi si nshya mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa DR Congo, aho amato kenshi atwara abantu barenze ubushobozi bwayo kandi batambaye ‘gilets’ zifasha abantu kutarohama igihe habaye impanuka.

Muri Mata 2019 impanuka y’ubwato mu Kivu hafi y’i Kalehe yahitanye abantu basaga 150, nyuma y’iyo mpanuka, Perezida Tshisekedi – wari umaze igihe gito atorewe manda ya mbere – yasuye aka gace.

Tshisekedi yinubiye ko abantu batikiye kuko bari mu bwato ari benshi kandi batambaye ‘gilets’ zituma umuntu atarohama.

Aho, yatanze ‘gilets’ 1,000 z’abagenzi mu mato yo mu Kivu, anasaba amato yose gushaka utu twenda dushobora kurokora ubuzima bw’abantu mu mpanuka.

Icyo gihe Tshisekedi yagize ati: “Ndongera gusaba abategetsi ba hano, ko kuva ubu, nta bwato bugomba guhaguruka abantu baburimo batambaye ‘gilets’ z’ubutabazi”.

Imyaka itanu nyuma y’aya magambo, ibara ryongeye kugwa. Abantu buzuriranye mu bwato, batambaye ‘gilets’ zirengera ubuzima, abana, abagore, urubyiruko, bongeye gutikira.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:23 am, Oct 6, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe