Ubutegetsi bwa Biden na Harris burimo gukorana bya hafi na leta y’u Rwanda:Karine Jean-Pierre

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuvugizi w’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wa Amerika yatangaje ko iki gihugu cyatanze hafi miliyoni 11 z’amadorari agenewe gufasha u Rwanda n’ibihugu birukikije kurwanya icyorezo cya Marburg kugeza ubu cyabonetse mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere nijoro, Karine Jean-Pierre yavuze ko “ubutegetsi bwa Biden na Harris burimo gukorana bya hafi na leta y’u Rwanda mu kurangiza iki cyorezo vuba bishoboka”.

Virusi ya Marburg yatangajwe ko yabonetse mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri(9), kugeza ubu Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abayanduye ari 56, abo yishe ari 12, abayikize ari 8, mu gihe hamaze gupimwa abantu barenga 2,000.

Benshi mu bibasiwe n’iyi virusi mu Rwanda ni abaganga n’abakora kwa muganga, byatumye hafatwa ingamba zirimo guhagarika gusura abarwayi bari mu bitaro, kandi abantu bashishikarizwa gukurikiza ingamba zo kwirinda gukwirakwiza iyi virusi, OMS/WHO ivuga ko ishobora kwica abayirwaye ku rugero ruri hejuru ya 80%.

Karine Jean-Pierre yavuze ko “nk’uko twese twabibonye mu myaka ya vuba” – yakomozaga ku bihe by’icyorezo cya Covid-19 – “ibibazo byihutirwa by’indwara ni ibintu biba bireba isi tugomba gukemura dufatanyije”.

Yongeraho ati: “Kuva tumenye iby’iki cyorezo, Leta Zunze Ubumwe ziyemeje gutanga hafi miliyoni 11 z’amadorari yo kubona ibikenewe byihutirwa mu rwego rw’ubuzima n’u Rwanda n’ibihugu birukikije”.

Avuga kandi ko “nubwo nta rukingo cyangwa imiti by’iyi virusi biremezwa n’urwego rwa Amerika rugenzura ibiribwa n’imiti, Amerika yatanze inkingo ziri mu igerageza, zageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru, icyumweru kimwe [nyuma yuko] tumenye iby’iki cyorezo”.

Amerika yahaye u Rwanda doze 700 z’urukingo rwa Marburg rukiri kugeragezwa, ku cyumweru rwahise rutangira guterwa bahereye ku baganga n’abakozi bo kwa muganga, nk’uko minisiteri y’ubuzima yabitangaje.

U Rwanda kandi ruvuga ko rurimo gukoresha imiti ya ‘Remdesivir’ na ‘Monoclonal antibodies’ “mu gufasha abarwayi” b’iyi virusi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:39 pm, Oct 16, 2024
temperature icon 26°C
broken clouds
Humidity 47 %
Pressure 1010 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:40 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe