Col(rtd) Dr Joseph Karemera yitabye Imana

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Col Dr Joseph Karemera wabaye  Minisitiri w’Ubuzima n’uwuburezi  nyuma yo ku rwana urugamba rwo kubohora igihugu  yitabye Imana

Col Dr Joseph Karemera yahoze mu ngabo za RPA ashinzwe Ubuvuzi ,  akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba, yabaye Minisitiri wa mbere w’ubuzima w’u Rwanda  Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa ndetse n’igihugu  kibohowe  uwo mwanya yawuvuyeho agirwa Minisitiri w’Uburezi nyuma yakoze indi mirimo itandukanye irimo no kuma umusenateri.

Mu nkuru yakozwe n’ikinyamakuru  Umuryango muri  Mata 2023 iva imuzi ibyaranze  Karemera mu gihe yari Minisiri w’Uburezi.

- Advertisement -

Iyi nkuru yateruraga ivuga ko Dr Col Joseph Karemera yibukwa muri Minisitiri w’Uburezi, ubwo yavugaga ko azanye ireme ry’uburezi rishyitse, akarwanya kujenjeka kw’abarimu n’abanyeshuri.

Yirukanye mu mirimo abayobozi b’ibigo (Directeurs) batagira ingano, abanyeshuri nabo yabacaga mu bigo by’amashuri, akanabahagarika imyaka myinshi. Hari nk’abahagarikwaga imyaka ibiri, itatu bazira gukopera mu bizamini.

Bageze aho bamwita ‘Nyamuca’

Mu 1998, Minisitiri w’Uburezi, Col. Dr. Joseph Karemera yaciye diplôme z’abari barangije amashuri yisumbuye yavugaga ko zitujuje ibisabwa n’ireme ry’uburezi igihugu cyifuzaga kugeraho, bituma bamwita ‘Nyamuca’.

Impamvu yo guca izo diplôme, ni uko icyo gihe abayobozi b’ibigo batungwaga agatoki ku gutanga amanota mu buryo budakurikije amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi.

Karemera yavuze ko hari abahawe diplôme nta bumenyi buhagije bafite, hari abakopeye, ndetse n’abongerewe amanota. Ibyo byatumye diplôme zabo zicibwa.

“Ufite intare nayiziture”

Nubwo mu baciriwe diplôme harimo n’abana b’abayobozi n’abasirikare bari bakomeye icyo gihe, Col. Dr Karemera ntibyamubujije kwihagararaho.

Icyo gihe kubona diplôme byasaga n’igitangaza kuko igihugu cyari kimaze gutakaza abantu benshi bize abandi barahunze, gikeneye abo kuziba icyuho cyari mu nzego z’imitegekere, mu buvuzi no mu burezi zari zigwiriyemo abize CERAI(Centre d’Enseignement Rural et Artisanal Intègre), amashuri yigagwamo n’ ababaga batabonye amahirwe yo gukomeza mu yisumbuye; amasomo yabo akibanda ku myuga, ubuhinzi n’ubworozi.

Guca diplôme rero byafashwe nka sakirirego ari na byo byatumye itangazamakuru rishika ribaza Col. Dr Karemera niba nta bwoba afite bwo guhangara ikintu nk’icyo, maze arabasubiza ati “Ufite intare nayiziture.”

Hari n’abavuga ko nyuma yaho yaba yasuye iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, abanyeshuri bakamubaza uburyo diplôme zicibwa kandi kuzibona bivunanye, maze akabaha igisubizo cyatangaje benshi.

Yababwiye ko bagiye muri politiki basanga ari Minisitiri, mu gisirikare bagasanga ari Koloneli, mu bijyanye n’uburezi basanga ari Dogiteri. Ati “Ibyo nakoze nabitekerejeho.”

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:45 am, Oct 16, 2024
temperature icon 26°C
scattered clouds
Humidity 53 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:40 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe