Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi yanyagiwe na Benin ibitego 3 ku busa mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025.
Uyu mukino wabereye Abidjan muri Cote d’Ivoire, Benin yabonye igitego cya mbere ku munota wa 7 gitsinzwe na kapitene wabo Steve Mounie.
Amavubi yagerageje guhita agaruka mu mukino ngo yishyure ariko abakinnyi bo hagati Muhire Kevin na Bizimana Djihad ntibabasha kugeza imipira imbere ku bataha izamu barimo Nshuti Innocent, Kwizere Jojea na Mugisha Gilbert nabo batari bari kwitwara neza.
Ku munota wa 37 myugariro Manzi Thierry yavunitse ava mu kibuga asimburwa na Niyigene Clement, igice cya mbere cyarangiye Benin ikiri imbere n’igitego kimwe ku busa.
Igice kabairi cyatangiranye impinduka ku Mavubi rutahizamu Nshuti Innocent asimburwa na Mbonyumwami Taiba, izi mpinduka ariko ntacyo zatanze kuko Amavubi yakomeje gukina umukino udatanga icyizere cyo kubona igitego.
Ku munota wa 67 Hountondj yatsindiye Benin igitego cya kabiri naho kuwa 70 Imouran atsinda igitego cya gatatu umukino warangiye ku ntsinzi ya Benin y’ibitego 3 ku busa. Kuwa kabiri tariki ya 15 hateganyijwe umukino wo kwishyura uzabera I Kigali kuri sitade Amahoro.
Amavubi arasabwa kuwutsinda kugirango icyizere cyo kujya mu gikombe cya Afurika kigaruke, muri iri tsinda rya kane Nigeria yasinze Libya igitego kimwe ku busa.
Ubu Nigeria niyo iyoboye n’amanota 7 ikurukirwa na Benin ifite 6 naho u Rwanda rufite amanota 2 mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.