Ibintu bitatu by’ingenzi u Rwanda rwemeranyije na DR Congo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

U Rwanda na DR Kongo baherutse gusinya imyanzuro  ya Luanda igamijwe kongera gusubukura umubano ndetse no kugarura amahoro  mu Burasirazuba bwa Kongo.

Iyi myanzuro  ya Luanda yasinyiwe mu murwa mukuru wa Angola Luanda, yari imaze igihe iganirwaho n’impande zombi ziyobowe n’umuhuza Angola.

- Advertisement -

Gusa yari yarakomeje gukomwa mu nkokora n’uruhande rwa Congo rwashinjwaga kugenda biguruntege  mu  gukora ibyo rwabaga rwiyemeje mu nama.

Minisitiri  w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Nduhungirehe Olivier  niwe wabaga ayoboye intumwa z’u Rwanda avuga ko kugira ngo isigwa ry’aya masezerano rigerweho impande zombi hari ibintu 3 ziyemeje.

 

Aganira na RBA  Minisitiri Nduhungirehe  yavuze ko “Icya mbere twemeranyijweho ni uko guhagarika imirwano(agahenge) yo ku itariki ya 4 Kanama yagumaho turongera turayishyigikira duhamagarira n’abo ireba ni ukuvuga  impande zirwana mu burasirazuba bwa Kongo gukomeza kuyubahiriza.”

Nduhungirehe yakomeje ati”Icya kabiri twemeranyijweho buri ruhande rwashimangiye ibyo rwari rwavuze mu nama iheruka kuri uyu mugambi uhuriweho wo kurwanya FDLR no kuvanaho ingamba z’u Rwanda zo kurinda umutekano warwo.   U Rwanda rwongeye rushimangira ko rushyigikiye  plan yari yemejwe n’impuguke hanyuma Kongo yo ivuga ko idashyigikiye iyi plan ko noneho izana indi plan  yindi itandukanye ngo igamije kugirango ibikorwa byombi ‘kurwanya FDLR no gukuraho ingamba z’u Rwanza zo kurinda umutekano byakorerwa icyarimwe’.”

Ngo u Rwanda rwari rufite impungenge ko imikoranire ya Kongo na FDLR iteye inkeke ati”Kandi twebwe twavugaga ko kubera amateka dufitanye na Kongo ndetse no kubera tuzi ko uyu mutwe wa FDLR ukorana n’ingabo za Kongo ko tubanza kureba ko hari igikorwa cyo kurwanya FDLR nyuma bikaduha icyizere cyo kuvanaho izi ngamba zacu. Rero icyo gihe twarabishimangiye nabo bazana iyi plan yindi bifuza ko yashyirwa mu bikorwa ”

Minisitiri Nduhungirehe   yavuze ko n’ubwo batumvikanye kuri iyi ngingo ariko ko  “icyo twumvikanye hari ibikorwa bigomba gukorwa muri iyo plan ndetse n’ababishinzwe nabo twabumvikanyeho.”

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko mu mboni ze abona kugirango aya masezerano ashyirwe mu bikorwa neza leta ya Kongo yarekera aho guhora yitatsa no gushinja u Rwanda gufasha M23 ahubwo igashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:52 am, Oct 16, 2024
temperature icon 26°C
scattered clouds
Humidity 53 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:40 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe