U Rwanda na DR Kongo baherutse gusinya imyanzuro ya Luanda igamijwe kongera gusubukura umubano ndetse no kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Kongo.
Iyi myanzuro ya Luanda yasinyiwe mu murwa mukuru wa Angola Luanda, yari imaze igihe iganirwaho n’impande zombi ziyobowe n’umuhuza Angola.
Gusa yari yarakomeje gukomwa mu nkokora n’uruhande rwa Congo rwashinjwaga kugenda biguruntege mu gukora ibyo rwabaga rwiyemeje mu nama.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Nduhungirehe Olivier niwe wabaga ayoboye intumwa z’u Rwanda avuga ko kugira ngo isigwa ry’aya masezerano rigerweho impande zombi hari ibintu 3 ziyemeje.
Aganira na RBA Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko “Icya mbere twemeranyijweho ni uko guhagarika imirwano(agahenge) yo ku itariki ya 4 Kanama yagumaho turongera turayishyigikira duhamagarira n’abo ireba ni ukuvuga impande zirwana mu burasirazuba bwa Kongo gukomeza kuyubahiriza.”
Nduhungirehe yakomeje ati”Icya kabiri twemeranyijweho buri ruhande rwashimangiye ibyo rwari rwavuze mu nama iheruka kuri uyu mugambi uhuriweho wo kurwanya FDLR no kuvanaho ingamba z’u Rwanda zo kurinda umutekano warwo. U Rwanda rwongeye rushimangira ko rushyigikiye plan yari yemejwe n’impuguke hanyuma Kongo yo ivuga ko idashyigikiye iyi plan ko noneho izana indi plan yindi itandukanye ngo igamije kugirango ibikorwa byombi ‘kurwanya FDLR no gukuraho ingamba z’u Rwanza zo kurinda umutekano byakorerwa icyarimwe’.”
Ngo u Rwanda rwari rufite impungenge ko imikoranire ya Kongo na FDLR iteye inkeke ati”Kandi twebwe twavugaga ko kubera amateka dufitanye na Kongo ndetse no kubera tuzi ko uyu mutwe wa FDLR ukorana n’ingabo za Kongo ko tubanza kureba ko hari igikorwa cyo kurwanya FDLR nyuma bikaduha icyizere cyo kuvanaho izi ngamba zacu. Rero icyo gihe twarabishimangiye nabo bazana iyi plan yindi bifuza ko yashyirwa mu bikorwa ”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko n’ubwo batumvikanye kuri iyi ngingo ariko ko “icyo twumvikanye hari ibikorwa bigomba gukorwa muri iyo plan ndetse n’ababishinzwe nabo twabumvikanyeho.”
Minisitiri Nduhungirehe avuga ko mu mboni ze abona kugirango aya masezerano ashyirwe mu bikorwa neza leta ya Kongo yarekera aho guhora yitatsa no gushinja u Rwanda gufasha M23 ahubwo igashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.