Bamporiki na CG (Rtd) Gasana bafunguwe batarangije igifungo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

CG (Rtd) Gasana Emmanuel na Bamporiki Edouard bari bafungiye muri gereza ya Mageragere bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafungurwa batarangije ibihano.

Bamporiki Edouard  yari yarakatiwe gufungwa imyaka ine , rutegeka ko afungwa imyaka itanu  n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw  yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert .

Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco   afunguwe  yari amaze umwaka n’amazi 10 muri gereza kuko yagezemo tariki ya 23 Mutarama 2023.

CG(Rtd) Gasana Emmanuel we  urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwamukatiye  gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw  ahamijwe  icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

- Advertisement -

Gasana weyari amaze umwaka umwe muri gereza kuko yafunzwe tariki ya 26 Ukwakira 2023 yafunzwe yari guverineri w’intara y’Iburasirazuba ari naho yashinjwa gukorera ibyaha yafungiwe, Bamporiki na Gasana kimwe n’abandi bahawe imbabazi n’iteka rya Perezida   ryasohotse ku igazeti ya Leta ku wa 18 Ukwakira 2024 .

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:52 am, Oct 22, 2024
temperature icon 17°C
few clouds
Humidity 100 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 24%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:48 pm

Inkuru Zikunzwe