CG (Rtd) Gasana Emmanuel na Bamporiki Edouard bari bafungiye muri gereza ya Mageragere bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafungurwa batarangije ibihano.
Bamporiki Edouard yari yarakatiwe gufungwa imyaka ine , rutegeka ko afungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert .
Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco afunguwe yari amaze umwaka n’amazi 10 muri gereza kuko yagezemo tariki ya 23 Mutarama 2023.
CG(Rtd) Gasana Emmanuel we urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwamukatiye gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw ahamijwe icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Gasana weyari amaze umwaka umwe muri gereza kuko yafunzwe tariki ya 26 Ukwakira 2023 yafunzwe yari guverineri w’intara y’Iburasirazuba ari naho yashinjwa gukorera ibyaha yafungiwe, Bamporiki na Gasana kimwe n’abandi bahawe imbabazi n’iteka rya Perezida ryasohotse ku igazeti ya Leta ku wa 18 Ukwakira 2024 .