Perezida Kagame yashyigikiye Amavubi yanyagiye Djibouti

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabakina imbere mu gihugu imaze gusezerera igihugu cya  Djibouti  iginyagiye ibitego 3 ku busa ndetse ihita inayisezerera mu ijonjora ryibanze ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina  imbere mu bihugu byabo.

Uyu mukino wakurikiwe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame winjiye muri sitade  igice cya kabiri cy’umukino kigitangira aje gushyigikira abahungu b’u Rwanda.

Ibitego by’amavubi byatsinzwe na Dushimimana Olivier bakunze kwita Muzungu yatsinze ibitego 2 bya mbere mu gice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruri imbere ku bitego 2 ku busa.

- Advertisement -

Igice cya kabiri cyatangiranye imbara kuri Djibouti yashatse kwishyura ariko imbaraga zirabura, Amavubi  yahise akanguka atangira gusatira izamu ariko ahusha ibitego byabaga byabanze.

Tuyisenge Arsene winjiye mu kibuga asimbuye Dushimimana Olivier yaje kubonera Amavubi igitego cya gatatu umukino urangira gutyo kuri iyo ntsinzi y’Amavubi ku bitego 3 ku busa. Umukino ubanza Djibouti yari yatsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa byatumye Amavubi akomeza ku giteranyo cy’ibitego 3 kuri kimwe.

Mu cyiciro gikurikiraho u Rwanda ruzahura n’uzarokoka hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, umukino ubanza Kenya yari yatsinzwe ibitego 2 ku busa.

Irushanwa rya CHAN rizaba muri Gashyantare umwaka utaha rizabera muri  Uganda, Kenya na Tanzaniya byombi bizafatanya kuyakira.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:29 am, Dec 22, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 100 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe