Abadipolomate b’u Rwanda bakuriweho Visa muri Indonesia

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

U Rwanda rwafunguye ambasade muri Indonesia. Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye birimo no gukura ho visa ku ba dipolomate b’u Rwanda bajya muri Indosia ndetse n’abafite pasiporo za serivisi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko iyi ambasade ari igihamya mu rugendo rwo kwagura ubucuti n’umubano ufitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi.

Minisitiri Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Indonesia, Retno Marsudi, nibo bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi. Amasezerano yasinywe arimo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate n’abafite pasiporo za serivisi.

- Advertisement -

Indonesia ni igihugu giherereye mu majyepfo y’i Burasirazuba bw’umugabane wa Asia. Kikaba igihugu kigizwe n’ibirwa birenga 17,000. Indonesia ituwe n’abaturage barenga Miliyoni 279 biganje mo aba Islam. Kikaba igihugu cya 4 mu bituwe cyane ku isi.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:27 am, Sep 8, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe