Abakinnyi ba Kiyovu banze gukora imyitozo

Umwanditsi 1
Yanditswe na Umwanditsi 1

Bamwe mu bakinnyi ba SC Kiyovu barahiye ko batitabira imyitozo yo kuri uyu wa mbere taliki ya 15.1.2024, badahembwe kuko bamaze igihe babeshywa n’abayobozi b’iyi kipe.

Ni nyuma y’umunsi umwe iyi kipe ikinnye umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, aho yanganyije na Muhazi United igitego 1-1.

Mbere yo gukina uyu mukino , abayobozi ba SC Kiyovu babanje kwinginga abakinnyi, buri wese bamuha ibihumbi magana abiri y’amanyarwanda (200.000Frws) yavuye muri miliyoni eshanu , ziheruka guhabwa amakipe yose yo mu kiciro cya mbere , atanzwe na Rwanda Premier League.

Abayobozi bari bijeje abakinnyi ko bagaruka mu myitozo bahembwe kuko bari bizeye ko umujyi wa Kigali uba wabahaye ayasigaye ku nkunga ubagenera, ariko siko byagenze kuko amakuru agera kuri Makuruki yemeza ko ubuyobozi bwa Kiyovu bwabuze ayo bucira n’ayo bumira, kuko butagaruka imbere y’abakinnyi ngo bubabwire gukomeza kwihangana bagakora.

Abakinnyi ba Kiyovu bamaze amezi 3 badahembwa (ukwa 10.11.12) ukwa kane nako (ariko uku kwa mbere) kukaba kwageze hagati.

Umwe mu bakinnyi yabwiye Makuruki ko bamaze no kubibwira ubuyobozi ko batari bukore iyi myitozo yo kuri uyu wa mbere.

Ati” Baratwinginze, twemera gukina na Muhazi, ariko birakabije, tubeshywe kenshi kandi niko amezi yiyongera, ubu turabara amezi ane , kuko iyo ukwezi kwageze ku italiki ya 15 nako kurabarwa, ubwo se turakomeza muri ibyo?”

Undi yagize ati ” Dushobora kudakora , kuko n’ubuyobozi bwabuze uko buduha gahunda, nabwo buri gushaka umwanzuro, sinzi uko biri bugende, ariko ubuzima burakomeye no kubona itike biragoye”

SC Kiyovu iri gutegura umukino w’igikombe cy’amahoro  kuwa gatatu taliki ya 17.1.2024 bafitanye na Gorilla FC.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:54 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe