Umuyobozi w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite washeshwe Madame Donatile Mukabalisa yagaragaje ko mu myaka 6 ya Manda y’abadepite, abagize Guverinoma batumijwe inshuro 32 kugira ngo batange ibisobanuro ku bibazo byabaga biri mu baturage.
Kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ni inshingano z’abagize inteko ishingamategeko. Uretse gutumiza abagize Guverinoma no kubasaba ibisobanuro mu magambo no mu nyandiko kandi Hon Mukabalisa yagaragaje ko abadepite yari ayoboye hari n’ubwo byabaye ngombwa ko bagera mu bigo bya Leta gukurikirana ikoreshwa ry’ingengo y’Imari igihugu vyabaga cyageneye ibyo bigo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abadepite bacyuye igihe ko abashimira ku kazi bakoze ati “Gusesa inteko ntabwo bivuze kubagaya, ni igihe tugeze mo”.
Mu bijyanye no gutora amategeko abadepite bashoje manda bavuze ko batoye amategeko basuzumye bakanatora amategeko 392. Aya yose yari yiyemejwe ngo uko yari yiyemejwe yaratowe. Ni amategeko Hon Mukabalisa avuga ko agaragaza ko igihugu cyihuta mu iterambere. Igihugu cyaguye amarembo mu guhahirana, n’isi yose kandi ko aganisha ku mibereho abanyarwanda ubwabo bihitiyemo.
Manda ya 4 y’Inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite yasheshwe kuri uyu wa 14 Kamena 2024 watangiye imirimo kuwa 19 Nzeri 2018. Yagombaga gusoza imirimo mu mwaka wa 2023 ariko yongezwa igihe kugira ngo amatora y’abadepite azabere rimwe n’ay’umukuru w’igihugu.