Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko mu myaka 5 ishize rumaze kwakira no gukurikirana ibirego 136 birimo abagera ku 113 barezwe icyaha cyo kubuza abandi amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa uruhererekane rwazo. Ibyinshi muri ibi byaha ngo byakozwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Dr.Murangira Thierry, Umuvugizi wa RIB asobanura ko uru rwego rutemerewe kwibwiriza gukurikirana icyo cyaha keretse igihe uwagikorewe yaba atanze ikirego .
RIB iburira abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda kwibasira abandi bitwaje uburenganzira mu gutanga ibitekerezo kuko kuzikoresha nabi bigize icyaha. Kuko ubu burenganzira budakuraho gukurikiranwa mu gihe hari ugaragaje ko ibitekerezo byatanzwe bibuza abandi amahwemo.
Icyaha cyo kubuza abantu amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa uruhererekane rwazo, kibarirwa mu byaha mbonezamubano, ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’imyaka 2 hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni 2.