Kuri uyu wa 8 Nyakanga mu gihugu hose abanyeshuri 202.999 basoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 2023-2024.
Ku rwego rw’Igihugu, ibi bizamini byatangijwe naMinisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, muri GS Gisozi I mu Karere ka Gasabo.
Aba banyeshuri barimo abahungu 91.189 n’abakobwa 111.810 basoje icyiciro cy’amashuri abanza bagiye gukora ibizamini bizatangira kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024.
- Advertisement -
Ibizamini bisoza amashuri abanza byatangiye ku wa 8 bizasozwa ku wa 10 Nyakanga 2024, bikazakorerwa mu bigo 1.118 hirya no hino mu gihugu.
Ibizamini bikorwa n’abasoza amashuri abanza ni ibizamini 5 birimo Imibare, Ikinyarwanda, Icyongereza, SET na Sacial Studies.
Umwanditsi Mukuru