Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko umubare w’abantu banywa itabi uri kugabanyuka ku Isi, imibare ikaba yerekana ko umuntu umwe kuri batanu barinywa bavuye kuri umwe kuri batatu mu myaka 24 ishize.
Mu 2000 ku isi yose, mu bantu batatu wasangaga harimo umwe unywa itabi ariko uyu munsi umuntu umwe urinywa umusanga mu bantu batanu, bisobanuye ko bagabanyutse.
OMS ivuga ko hagikenewe imbaraga nyinshi kugira ngo abanywa itabi n’ababatwa naryo bakomeze kugabanyuka.
OMS ivuga ko mu 2022 habarurwaga abantu bafite imyaka 15 kuzamura bangana na miliyari 1.25 ku isi yose banywa itabi, ni mu gihe mu 2000 bari miliyari 1.36. Mu 2030 bazaba ari miliyari 1.2 nubwo abatuye isi bazaba biyongereye.
Mu Misiri, Jordan na Indonesia abanywa itabi bakomeje kwiyongera. Buri mwaka nibura abarenga miliyoni 8 bicwa n’ingaruka zo kunywa itabi zirimo indwara nka kanseri, umutima, stroke, indwara zifata ibihaha, diabetes n’izindi.