Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kamena mu mihanda yerekeza I Huye hagaragaye imodoka nyinshi zitwaye Abafana ba Rayon Sports FC bari bagiye kwamamaza Paul Kagame I Huye. Aba kandi banagaragaye ari benshi aho umukandida Paul Kagame yiyamamarije.
Ubwo umukandida Paul Kagame yagezaga ubutumwa ku bitabiriye gahunda yo kwamamaza, aba bafana bari bafite ibirango bya Rayon Sport ndetse barimo n’abisize amarangi nk’uko basanzwe babigenza kuri Sitade, bumvikanye baririmba ngo “Papa w’Abareyo”, Perezida Kagame nawe asubiza ati “Nanjye ndabakunda“.
Nk’ikipe y’i Nyanza, abafana ba Gikundiro ibi bikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame basanzwe babigira ibyabo. Mu 2017, ubwo Perezida Kagame yiyamamazaga i Nyanza, nabwo bari bahari ndetse Paul Kagame yabakubise amaso agira ati ” Banyenyanza namwe ba Rayon Sports, muraho!”
Perezida Kagame kandi ubwo Rayon sport yari ifite ibibazo by’imiyoborere yavugiye mu kiganiro yagiranye na RBA ko byamugezeho ndetse avuga ko yabihaye Minisitiri wa Siporo ngo abikemure.
Mu 2022, abafana ba Rayon Sports bifurije Perezida Paul Kagame isabukuru nziza y’imyaka 65 y’amavuko ku mukino bahuriyemo na Espoir FC kuri Stade yituriwe Pele ya Kigali. Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 65 barahagurutse bamara umunota bacecetse hanyuma batera imbyino ivuga ngo “Muzehe wacu! Muzehe wacu !