“Abarozi” izingiro ry’ubuhanuzi bugezweho buyobeje benshi

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ijambo ubuhanuzi si rishya ndetse guhanura ni kimwe mu mirimo irambye ku isi kandi yemerwa na benshi. Ukuramba kwayo gushingira ku mateka y’isi n’abemera Imana bashimangira ko no kuza kwa Yesu ubwabyo byabanje guhanurwa. Ubu biragoye kubona umuntu wageze mu cyumba cy’amasengesho “Ku karago” akaba atarahanurirwa ko hari abarozi bamugendaho.

Duhisemo gukoresha ijambo “ubuhanuzi bugezweho” kuko ibihanurwa uyu munsi mu nsengero no mu byumba by’amasengesho bitandukanye cyane n’ubuhanuzi bwo hambere. Mu mateka ya Bibiliya abahanuzi bagaragara baburira abantu ibigiye kubabaho. Ingero ni nyinshi ariko reka twifashishe nk’aho Imana yatumye Yona kujya ahitwaga i Ninewe kujya kubaburira ngo bihane kuko nibatihana izabarimbura.

Igitabo cya Bibiliya cyifashishwa n’abo mu idini rya gikristo kigaragaza amateka menshi y’abantu bagiye bahanurirwa. Gusa ahenshi mu mateka agaragazwa na Bibiliya usanga abantu baratumwagaho abahanuzi ubutumwa buvuga ngo “Mukore ibi bikurikira…. Nimutabikora  …..”. Akenshi usanga ari ukubakebura ndetse no kubabwira ibigiye kubabaho bitewe n’impamvu runaka.

Aho rero ubuhanuzi bwa kera butandukaniye n’ubweze uyu munsi; ni uko uyu munsi aho kubwirwa ngo hindura imikorere kuko nutabikora ugirwaho n’urubanza, ahubwo abahanuzi beze ubu ni abakubwira ngo ibi biri kukubaho kubera impamvu A,B,C .… . Abenshi muri aba usanga bagaruka ku mvugo ngo “hari imbaraga z’abarozi ziri kugenda ku buzima bwawe”. Birashoboka ko hari aho biba ari ukuri ariko kandi ukibaza uburyo mu bantu 50 bateraniye mu cyumba cy’amasengesho 40 baba bafite abarozi babagendaho.

Bamwe mu banyamadini nabo iyi turufu barayirisha bagahora iteka bagaragaza ko bafite ububasha bwo gukuraho ibyo bita: Umuvumo, karande, abarozi, abacwezi, nyabingi… Ibi bigatuma ababagana babafata nk’uburyo bwo kujya kwivuza. Ndetse bakaba baniteguye gutanga ibyo basabwa byose ngo bakurweho ayo marozi. Abakurikiranye urubanza rw’uwitwa Apotre Yongwe muribuka ko akurikiranwe ho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya aho ngo yabwiraga abantu ko bamuha amafaranga akabasengera ibibazo byabo bigakemuka.

Amakuru ava muri uru rubanza akanavuga ko hari uwamuhaye Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo akire amarozi. “Ibi reka tubiharire urukiko”.

Amarozi yarenze abantu ku giti cyabo agera no ku nsengero nyirizina

Burya ngo akari mu nda y’ingoma kamenywa n’abiru. Aya ni amakuru usanga aganirwaho n’abantu bafatwa nk’ab’imbere mu nsengero. Akenshi abitwa abanyempano bakora akazi ko guhanura iyo babona urusengero runaka cyangwa se itorero runaka ritabona abakiristo hahanurwa ko urwo rusengero rwarozwe. Ibi wasanga ari byo cyangwa se wenda birimo n’ikinyoma.

Hari n’amwe mu matorero “Turacyegeranya  amakuru neza” bivugwa ko atuma abantu bayo kujya kuroga ayo bahanganiye ku isoko ry’abayoboke. Waganira n’abakristo bo ku itorero runaka ugasanga muri bo harimo imyemerere y’uko urusengero rwabo rurogwa n’abo kwa Apostre, Prophet cyangwa Bishop runaka wo mu rindi torero.

Amarozi yemerwa mu nsengero byoroshye kuko abari mu nsengero baba bemera imbaraga z’Imana ndetse bakanemera ko hari imbaraga za Satani zigomba kubarwanya. Biroroshye kubwira umukristo w’umucuruzi ko impamvu atunguka ari uko ibyo akora birogwa. Umukobwa ugize imyaka 40 nta mugabo akabwirwa ko hari abarozi bamugendaho ngo atazabona umugabo. Iyi myemerere rero uwamaze kuyicengeramo ntacyo atunze atatanga kugira ngo akurweho abo barozi.

Bizinesi mu byumba by’amasengesho

Uyu munsi kugira ngo itorero ribone abayoboke benshi usanga hari ibyo rigomba gushyiramo imbaraga. Uretse kubwiriza ijambo ry’Imana n’umuziki uryoheye amatwi, ubu hiyongeyeho n’icyumba cy’amasengesho gikomeye. Ugukomera kw’icyumba cy’amasengesho si ukundi, ni uko kigira abahanuzi bahanurira abakigana mbese “hakaba hari Imana ivuga”.

Ubu rero hari abatari bacye babaye abanyamesengesho b’umwuga, hakaba ari ho bakura ibibatunga n’imiryango yabo. Ubu abahanuzi bafite imbaraga n’amavuta bari mu byiciro, hari abahagurukira mu bihumbi Ijana (100,000), mirongo itanu (50,000), Mirongo itatu (30,000) , makumyabiri (20,000) … icumi ryo ni ababa bafite utuvuta ducye.

Aya mafaranga ahabwa abahanuzi kuko gusa batumiwe mu cyumba cy’amasengesho runaka, usanga ahenshi yitwa itike ubundi akitwa ayo kugura amazi. Gusa icyemeza ko ari ikiguzi cyangwa se umushahara ni uko usanga agirwaho impaka mbere yo guhaguruka. Haba nta mpaka zo gukatuza zabanje kubaho ubwo uwo muhanuzi akaba yarashyizeho igiciro runaka kizwi ko umuhamagaye agomba kuba yamaze kuyategura.

Iyo rero uyu muhanuzi yamaze kwemererwa ko ahabwa iyo tike, agomba kuza akayakorera koko. Nonese umuntu yaba yahawe inote y’ibihumbi 50 by’amanyarwanda akaza agataha atababwiye icyo Imana ivuze? Nonese iyo noti yaba yayikenyereye ho akababwira ko Imana ivuze ngo muri abanyabyaha nimwihane? Ashwiii ; abenshi imvugo bakoresha nyuma yo guhabwa aya mafaranga ni izo ababatumiye bashaka kumva. Imana ibahaye inzu “Abakodeshaga”, Imana itanze urubyaro, Imana itanze Visa, Imana itanze amafaranga, Imana igukoreye ubukwe, Imana isibye imva …. . Hejuru y’amafaranga wahawe biragoye kuvuga ngo Imana ishyize ho ibihano kuri aba banze gukora ibyo ishaka.

Birashoboka ko umubare w’abarozi n’uburozi mu banyarwanda uri hejuru koko ariko kandi birakwiriye ko abahanurirwa nabo bagenda badasize ubwenge bwabo. Pahulo yandikiye Abefeso ageze mu gice cya 5 ku murongo wa 15 arababwira ati “Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge,… ”

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:32 pm, May 9, 2024
temperature icon 23°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1018 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe