Ikigo cyita ku kurwanya indwara z’ibyorezo ku mugabane wa Afurika cyitwa Africa Center of Disease Control and Prevention (CDC) cyatangarije abanyamakuru ko umubare w’abantu banduye indwara y’ubushita bw’inkende imaze kugera ku bantu 29,152. Muri aba kandi ngo icyi cyorezo cyatangiye mu mezi macye ashize kimaze guhitana abantu 738.
Umuyobozi mukuru w’icyi kigo Jean Kaseya yatangaje ko mu cyumweru kimwe gusa gishize abantu 2,912 banduye iyi ndwara ya Mpox ndetse 14 muri bo bakaba barahitanwe nacyo.
Kaseya yavuze ko ibihugu 15 byo ku mugabane wa Afurika byageze mo iyi ndwara kandi ngo biri mu bice byose bya Afurika. Akemeza ko icyo cyorezo kiri gukwirakwira byihuse kubera ingendo zambukiranya imipaka, imirire mibi muri ibi bihugu ndetse n’imibonano mpuzabitsina n’abanduye iyi ndwara.
Hagati mu kwezi kwa munani nibwo ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo ku mugabane wa Afurika cyatangaje ko iyi ndwara ibaye icyorezo ku mugabane wa Afurika. Nyuma gato ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima naryo ryatangaje ko iyi ndwara ibaye icyorezo ku rwego mpuzamahanga.
Aba bombi baherutse gutangiza umushinga ugamije kurandura burundu ubwandu bwa Mpox mu gihe cy’amezi 6. Uyu mushinga uzagera muri Gashyantare 2025 uzatwara Miliyoni 600 z’amadorali ya Amerika.